Amakuru
Trending

Umusore yaciye ibintu nyuma gutera inda abakobwa 6 basenganaga

Mu gihugu cya Zambiya hakomeje kuvugwa inkuru itangaje ndetse iteye agahinda y’umusore w’imyaka 25 usanzwe ari umucuranzi mu rusengero, wakoreye abakobwa basengana amahano akomeye cyane.

Iyi nkuru y’uyu musore witwa Apostle sesa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zo muri kiriya gihugu cya zambiya, Ni nyuma yo gushinjwa gusambanya abayoboke b’idini akoreramo umurimo bikagera nubwo atera inda abakobwa bagera kuri 6.

Uyu musore usanzwe ubarizwa mu gace kitwa Kitwe, akomeje kugarukwaho cyane hirya no hino nyuma yo gutera inda abakobwa 6 bo mu itorero asanzwe akoreramo umurimo wo gucuranga, abo bagore yateye inda bakaba barimo umwe usanzwe afite umugabo bashakanye byemewe n’amategeko.

Amakuru aravuga ko aba bakobwa bose yateye inda bari basanzwe bari mu itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’uko amakuru ahwihwishijwe ko uyu musore ariwe wateye inda aba bakobwa bose, mu cyumweru gishize abagize iri torero bahise baterana basaba uyu musore ibisobanuro ndetse banareba niba bamuhagarika ku murimo wo gucuranga.

Umwe muri aba bakobwa utwite inda y’uyu mucuranzi yavuze ko rimwe na rimwe uyu musore yajyaga abakora ku mabuno bari mu guhimbaza Imana.

Uyu nawe yabwiye itorero ko aba bakobwa yasambanyije akabatera inda nabo babishakaga kuko ngo rimwe na rimwe begeraga aho yacurangiraga ndetse ngo yabakoraga ku mabuno abigizayo ngo baticara ku byuma.

Pasiteri w’urusengero yahise ahagarika uyu mucuranzi mu gihe bamwe muri aba bagore bamureze mu nkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button