Kayonza: Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwiba Nyina umubyara amafaranga angana na 1,555,000 Frw
Umusore witwa Nzabahimana Deo w’imyaka 26 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, nyuma yo kwiba nyina umubyara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 1,555,00.
Chief Inspector of Police (CIP) Twizerimana Hamdun umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Nzabahimana Deo ari ukuri ndetse yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na nyina witwa Kayitankore Oliva wari wibwe ariya mafaranga.
Ubundi ku itariki ya 20 Gashyantare 2021, Kayitankore Oliva yagiye kubitsa amafaranga angana na 1,555,000 kuri Banki ari kumwe n’umuhungu we Nzabahimana Deo, gusa bagezeyo basanga kuri Banki bafunze kuko hari saa kumi n’imwe z’umugoroba, ako kanya Nzabahimana yahise abwira Nyina ko ayo mafaranga yayabitsa ku mukozi w’imwe muri sosiyete z’itumanaho zicuruza serivisi zo kubitsa, kubikuza no koherereza abantu amafaranga (Agent) maze nyina w’uyu musore ahita abyemera.
Nzabahimana na Nyina bakimara kubitsa ayo mafaranga bahise bitahira bajya mu rugo gusa ngo bucyeye bwaho nibwo Nzabahimana yafashe telefoni ya Nyina arangije ajya kubikuza ya mafaranga bari babikije ku mucuruzi gusa abikora mu buryo butatu butandukanye ndetse amafaranga amwe umucuruzi ayoherereza umukunzi wa Nzabahimana utuye mu Murenge wa Rukara.
ikindi nyuma kubikuza ariya mafaranga Nzabahimana Deo ntabwo yigeze asubira iwabo mu rugo ibintu byatumye Nyina agira amakenga niko guhita ajya kureba wa mucuruzi asanga umuhungu we yamaze kubikuza amafaranga.
Nkuko byatangajwe na CIP Twizeyimana Hamdun yagize ati “Tariki ya 24 Gashyantare 2021 Kayitankore yaje kuduha amakuru atubwira ko yibwe amafaranga angana na 1,555,000 n’umuhungu we Nzabahimana ndetse ari kumuhamagara no kuri telefoni ye igendanwa ntiyitabe”.
Yakomeje agira ati” Uriya mugore akimara kuduha amakuru, Polisi n’izindi nzego bahise bajya gushaka wa mucuruzi wa mucuruzi Nzabahimana yabikujeho amafaranga bamubaza nimero yoherejeho amafaranga amwe arayibaha , bahise bahamagara iyo nimero basanga n’umukunzi wa Nzabahimana bamubaza aho Nzabahimana ari ababwira ko ari mu Murenge wa Mukarange niko guhita bajyayo bahita bamuta muri asigaranye amafaranga angana na 1,250,000”.
Nyuma yo gutabwa muri yombi uriya musore w’imyaka 26 witwa Nzabahimana Deo, yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), kugirango abashe gukorerwa dosiye ndetse nahamwa n’icyaha akazanwa n’amategeko.
Ingingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko , ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe mu bihano byavuzwe haruguru.