AmakuruImikino
Trending

Umutoza Mashami Vincent yatandukanye nikipe ya Police Fc

Mashami Vincent wari usanzwe atoza ikipe ya Police Fc yamaze gutandukana nayo nyuma y’umusaruro utari mwiza.

Nkuko amakuru dukesha b&b kigali abivuga, Nuko ikipe ya Police fc yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umutoza Mashami Vincent bitewe n’umusaruro utari mwiza ukomeje kugaragara mu ikipe y’abashinzwe umutekano muri shampiyona dore ko iheruka no gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza Mashami Vincent akaba yarageze mu ikipe ya Police Fc avuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yatozaga nyuma yo kwirukana, Uyu mutoza akaba atandukanye n’ikipe ya Police Fc ayisigiye ibikombe bitatu birimo Igikombe cy’amahoro, Super Cup ndetse n’igikombe cya Heroes Cup.

Mashami Vincent akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo ikipe ya APR Fc, Bugesera Fc, Ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Police fc yararimo mu minsi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button