Imikino

Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yicariye intebe ishyushye

Umutoza w’ikipe ya Rayon sports, Haringingo Francis Christian(Mbaya) byavugwaga ko yari yatezwe imikino itatu yaramuka ayitsinzwe akazahita asezererwa, yamaze guhabwa umukino umwe wonyine aho kuba itatu.

Nkuko byari byakomeje kugenda bivugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ko umutoza Haringingo yatezwe imikino itatu gusa yaba nyir’ubwite ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports asanzwe abereye umutoza nta numwe wigeze wemera ibyayo makuru yavugwaga kuko bose bayamaganiye kure bavuga ko ari ibihuha ndetse n’ibinyoma byambaye ubusa.

Bajya baca umugani ngo burya  nta nduru ivugira ubusa ku musozi, ibyo bitaga ibihuha ndetse n’ibinyoma byarangiye bibaye impano, aho ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guha umutoza Haringingo Francis Christian umukino umwe wo gutoza yaramuka awutsinzwe agahita yirukanwa ako kanya hagashakwa undi umusimbura.

Umukino umutoza Haringingo Francis yahawe yawutsindwa akazirukanwa, ni umukino ikipe ya Rayon Sports izakiramo ikipe ya Musanze Fc mu karere ka Muhanga ukazaba ariwo mukino wa mbere iyi kipe yambara ubururu n’umweru izaheraho ikina mu mikino yo kwishyura muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo.

Impamvu uyu mutoza yatezwe uyu mukino bijyanye nuko ikipe abereye umutoza ya Rayon Spots yasoje imikino ibanza ya shampiyona irimo kwitwara nabi, aho yatsinzwe imikino itatu yikurikiranya harimo n’umukino yahuyemo na mukeba wayo APR Fc, ikindi nuko ikipe ya Musanze Fc bazahura ku mukino wa mbere nayo yamutsinze mu mukino bahuyemo mu mikino ibanza ya shampiyona ibitego 2-0.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikaba ikomeje imyitozo hariya mu nzove ku kibuga cyayo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona izajya yakirira kuri stade ya Muhanga ndetse ikaba yaramaze kongeramo amaraso mashya, aho yazanye rutahizamu Ruvumbu Heritier Nzinga wigeze kuyinyuramo mu mwaka wa 2020 ndetse byitezwe ko ari umwe mu bazayifasha cyane mu rugamba irimo rwo guhatanira igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button