Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi, Frank Torsten Spittler yongeye guhamagara abakinnyi 37 nkuko yari yabigenje mbere.
Urutonde rw’aba bakinnyi bahamagawe uko ari 37, rwashyizwe hanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, binyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Ni urutonde rwagaragayeho abakinnyi batandukanye bashya barimo nk’umuzamu Niyongira Patience na Dushimimana Olivier bose bakinira Bugesera Fc, Myugariro Byiringiro Gilbert na Ndikumana Fabio bakinira Marine Fc.
Mu bakinnyi bataherukaga kugaragara mu ikipe y’igihugu bahamagawe ni Rafael York, Samuel Guelette ndetse na Maes Dylan Georges Francis bose basanzwe bakina ku mugabane w’iburayi.
Abakinnyi bahamagawe biteganijwe ko bazatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024. Mu gihe imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe kuzaba muri Kamena aho u Rwanda ruzabanza gusura igihugu cya Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena muri Afurika y’Epfo.
Abakinnyi 37 bahamagawe naba bakurikira:
Abanyezamu hahamagawe: Ntwali Fiacre , Wenseens Maxime, Muhawenayo Gad, Niyongira Patience na Hakizimana Adolphe.
Ba myugariro hahamagawe: Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Rwatubyaye Abdul na Nshimiyimana Yunusu.
Abakinnyi bo hagati mu kibuga hahamagawe: Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Simeon, Mugisha Bonheur, Ndikumana Fabion, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick Papy, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsene, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Maes Dylan Georges Francis, Rafael York ndetse na Hakimu Sahabu.
Ba rutahizamu hahamagawe: Nshuti Innocet, Hakizimana Muhadjiri, Gitego Arthur, Mugisha Didier, Muhire Kevin ndetse na Samuel Guelette.
Mu itsinda rya gatatu, u Rwanda ruherereyemo nirwo ruriyoboye n’amanota ane, Aho rukurikiwe n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Mu gihe ikipe y’igihugu ya Lesotho, Zimbabwe, Nigeria ndetse na Benin ziza zikurukiraho inyuma.