umuvugizi wa kiyovu sport yahakanye amakuru avuga ko inama rusange ya kiyovu sport izitabirwa n’abantu 19 gusa
Mu kiganiro yagiranye na radio10 yatangaje ko amakuru yuko inama rusange ya kiyovu sport izitabirwa nabantu 19 ataribyo ko ubifitiye uburenganzira wese yemerewe kwitabira inama
Mu kiganiro vise President wa kiyovu sport Bwana ntarindwa Theodore yagiranye na radio10 mu kiganiro ten sport cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 nyakanga 2020 yahakanye amakuru avuga ko inama ya komite ya kiyovu sport iteganyijwe izitabirwa nabantu 19 bonyine yavuze ko buri munyamuryango wa ekipe ya kiyovu utanga umusanzu uteganwa n’itegeko yemerewe kwitabira inama, umusanzu uteganwa namategeko ya ekipe ya kiyovu sport wa membership ukaba ungana na 120,000 byamafaranga y’uRwanda akaba yavuze ko buri munyanuryango wese utanga umusanzu we neza yemerewe kwitabira inama. Yavuze ko inama iteganyijwe tariki ya 9 kanama 2020 nubwo I tariki batarayemeza neza kuko bakiri gushaka ahantu hisanzuye yazakorerwa kuko barateganya kuzakira hagati yabantu 80-100. Ibizigirwa mu nama akaba ari ukurebera hamwe ubuzima bw’ikipe muri rusange ndetse no kurebera hamwe komite nyobozi y’ikipe izakomeza kuyobora ikipe mu minsi iri mbere muri manda ikurikira
Yanavuze ko Kugira ngo ujye muri comite Nyobozi ya kiyovu ari umuntu wese ubishaka kandi umaze amezi 6 ari umunyamuryango kandi atanga umusanzu nkuko amategeko abiteganya yemerewe kwiyamamariza kujya muri komite ya kiyovu sport
Abajijwe kubya Samson babuwa ngo wenda kwerekeza muri rayon yavuze ko iyo umuntu yitsamuye yageze mumva yegera ivuriro kuko ngo iyo yongeye kwitsamura ahita apfa yabwiye aba rayon ko ibyo bidashoboka ahubwo bajye bamenya amategeko kuko ibyo bari gukinamo ntaho biba ahubwo ibyo bari gukinamo ntabyo bazi
Abajijwe aho kiyovu sport yakuye amafaranga yavuze ko ari plan bakoze kuko byose bisaba plan kuko ubu icyo kiyovu ishaka ari uguhatana atari ukwitabira gusa abantu bakava mubyo guha igikombe amakipe abiri gusa kuko siyo akina gusa.
Vise President wa kiyovu sport yanenze imyitwarire ya kazungu Claver umunyamakuru wa radio 10 barimo avuga ko ibyo atangaza ko agamije kwikubira ubuyobozi atari byo kuko asanga ibyo avuga atabizi ntanubunyamwuga ashyiramo ibi akaba yabivugiye mu kiganiro cy’imikino yagiranye na radio 10 ku murongo wa telephone.