
Myugariro w’umunyarwanda Usengimana Faustin wari umaze iminsi nta kipe afite yamaze kwerekeza mu ikipe ya As Kigali.
Nkuko byatangajwe n’ikipe ya As Kigali ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yerekanye myugariro Faustin Usengimana nk’umukinnyi wayo mushya.
Usengimana Faustin waherukaga gukina mu makipe yo gihugu cya Iraq, Amaze igihe nta kipe afite kuva yava muricyo gihugu ndetse akaba yari asigaye akorera imyitozo ku kibuga cya IPRC Kicukiro.
Ikipe ya As Kigali ikaba ikomeje kwiyubaka yinjiza abakinnyi batandukanye ndetse uyu myugariro w’umunyarwanda Usengimana Faustin akaba aje yiyongera kuri myugariro w’ibumoso iyi kipe yasinyishije witwa Sinary Mury Diara nubwo nayo yatakaje myugariro Isaac Eze werekeje mu ikipe ya Police Fc.

As Kigali ntabwo yigeze yitwara neza n’agato mu gice kibanza cya shampiyona ndetse iheruka no kunyagirwa ibitego bitatu ku busa n’ikipe ya APR Fc mu gikombe cy’intwari nubwo yari yamaze gusinyisha abakinnyi babiri basatira izamu ari Gedeon Bendeka ndetse Sunday Inemesit.























