Amakuru
Trending

Uwari umudepite yatawe muri yombi azira gutunga intwaro mu buryo butemewe

Barikana Eugene wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda,  yatawe muri yombi akurikiranweho gutunga intwaro ( Imbunda).

Mbere yo kujya gufungwa yabanje kwegura mu nteko ishinga amategeko maze RIB ibona kujya kumufunga.

Dr Murangira Thierry umuvugizi wa RIB yavuze uko case ya Barikana Eugene iteye:

1. Tariki 11 Gicurasi 2024, RIB yafunze BarikananEugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

2. Akaba yafunzwe nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Intumwa ya Rubanda (Umudepite).

3. Akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nubwo avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

4. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

5. Icyaha akurikiranyweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganwa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro.

Aho aramutse abihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 2 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

6. RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo mategeko uwo ariwe wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button