AmakuruUdushya

Wa mudage we! imvo n’imvano yiri jambo rifatwa nk’iryabato kandi ryaravutse ahasaga 1924

Mwari muziko iyo uvuze ngo man, uyu mutipe n’umudage. Ibi abantu hafi ya bose bumva ko uwo muntu ari umurezi cyangwa umuntu wa feke ukuntu.

Kuvuga ko umuntu ari umudage bigafatwa nkaho ari ikintu kibi bifite inkomoko n’impamvu yabyo.

Abadage bageze mu Rwanda baje kurukoloniza nyabyo mu w’1897, kugera mu w’1907 ubutegetsi bwabo mu Rwanda bwari ubwa gisirikari, mu w’1907 bweguriwe abasivili, intambara ya mbere y’isi yose itangiye abasirikari barabusubirana kugera mu w’1916, igihe Ababiligi batsindaga Abadage mu Rwanda, bakahabirukana.

Abadage baza mu Rwanda baje neza ntibaje barwana, Abanyarwanda babiyumvamo kuko bo baje bakwereka icyo bafite nicyo bagushakaho, mbese nka buzinesi ntabyivangura cyangwa kwicana.

Intambara ya mbere yisi ibaye abadage basabye abanyarwanda umusada bakarwana n’ababiligi, Abanyarwanda barabyemera kuko babanye neza.

Batangira urugamba bari kumwe gusa hashize igihe ingabo z’abadage zimenyeko ahandi hari ingabo zabo kwisi hose batsinzwe, nuko bayabangira ingata basiga abanyarwanda barwana bonyine. Abanyarwanda babona kurwana n’ababiligi batazabivamo kandi atari nabo batangije urugamba baremera bisubirira inyuma.

Nyuma y’urugamba niho imvugo yavuye. Wahemukira umuntu nawe akagira ati ubaye nk’abadage badusize kurugamba? Bigenda bikura ukumva baravuze bati uyu mugabo nawe n’umudage. Ngayo nguko.

src: dash250

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button