AmakuruImikino
Trending

Wolverhampton yatangaje umutoza mushya usimbura Gary O’Neil

Ikipe ya Wolverhampton Wanderers yamaze gutangaza umutoza mushya usimbura Gary O’Neil uheruka kwirukanwa kubera umusaruro mucye.

Wolverhampton Wanderers ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yahaye ikaze umunya Portugal Vitor Pereira nk’umutoza wayo mushya, uyu mugabo akaba yari asanzwe atoza ikipe ya Al Shabab yo mu gihugu cya Saudi Arabia.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’Ubwongereza, Umutoza Vitor Pereira yasinye amasezerano y’amezi 18 mu ikipe ya Wolves ndetse akaba yahawe umukoro ukomeye wo gufasha iyi kipe kuva mu bihe bibi irimo kugeza ubungubu.

Ikipe ya Wolves ntabwo ihagaze neza muri shampiyona y’Ubwongereza (Premier League) kuko mu mikino 16 imaze gukina yasaruyemo amanota 9 yonyine ndetse ikaba inahagaze ku mwanya wa 19 ubanziriza uwanyuma, Sibyo gusa kuko muriyi mikino yose imaze gukina yatsinzemo imikino 2, inganya imikino 3 ndetse inatsindwa imikino 11 yose bituma kugeza ubu irimo umwenda w’ibitego 16.

Umutoza Vitor Pereira akaba yaratoje amakipe agiye atandukanye arimo ikipe ya Fc Porto y’iwabo muri Portugal, Olympiacos yo mu gihugu cy’Ubugereki, Corinthias na Flamengo zo muri Brazil, Fenerbahce yo mu gihugu cya Turkey, Shanghai SIPG yo mu gihugu cy’Ubushinwa, Al Shabab yo muri Saudi Arabia ndetse n’ayandi menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button