Amakuru
Trending

Yahindutse umupfakazi nyuma y’igihe gito avuye mukwa buki

Inkuru y’agahinda gakomeye ku mugore w’imyaka 48 witwa Samantha Knott wahindutse  umupfakazi mu gihe gito cyane nyuma y‘uko akoze ubukwe n’umugabo yari yarihebeye witwa Graham Knott w’imyaka 44 y’amavuko.

Aba bombi bakoze ubukwe bw’agatangaza mu mwaka wa 2019, akaba ari ubukwe bwabereye mu busitani bwiza, aho bari bagaragiwe n’inshuti ndetse n’imiryango yabo mbere y’uko bafata rutemikirere berekeza mu gihugu cya Misiri mu kwezi kwa buki.

Nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki, uyu mugabo Graham yaje kurwara maze abaganga basanga afite ikibazo mu bwonko ndetse ubwo burwayi bwaje no kumuhitana mu gihe gito cyane.

Mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera, Umugore wa Graham yavuze ko umugabo we agiye kare nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe ndetse ko biteguraga kwishimana ubuzima bwabo.

Aba bombi bamenyanye muri 2016 ku rubuga bashakiraho abakunzi, bakaba baramaze amezi icyenda bavugana ariko batari bahura.

Yakomeje avuga ko umugabo we bava mu kwezi kwa buki mu gihugu cya Misiri, bari baryamye atangira kumva umugabo we afite agasaku gasecyeje, umugore agirango n’ibintu bisanzwe gusa ngo yaramuvugishije ariko ntiyari akibasha kuba yamusubiza ijambo na rimwe.

Samantha yakomeje avuga ko bahise bamujyana kwa muganga maze bagasanga afite indwara mu bwonko mbi cyane, aho yavuze ko kandi umugabo we yari umugabo ugira umutima ufasha cyane ko ntawamusabaga ubufasha ngo abumwime.

Uyu mugore yavuze ko nubwo umugabo we yapfuye ariko akimuzirikana cyane ko yasize atabaye ubuzima bw’abantu benshi dore ko mbere yo kwitaba Imana, yahise yiyandikisha ko agiye gutanga zimwe mu ngingo ze zikagira abandi zifasha, aho impyiko ze zahawe umusaza w’imyaka 66 ndetse n’umugore w’imyaka 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button