Yasanzwe akiri muzima ubwo biteguraga kujya kumushyingura
Mu gihugu cya Ecuador muri Amerika y’epfo haravugwa inkuru itangaje cyane kandi ishimishije, aho umukecuru w’imyaka 76 witwa Bella Montoya yavuye ibuzimu akagaruka mu bazima.
Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru ugendeye no ku myaka afite, yari yabitswe ko yitabye Imana ndetse hanategurwa imihango yo kumushyingura nkuko bisanzwe bigenda ku bandi bantu baba bavuye mu mubiri.
Nkuko BBC dukesha iyi yabitangaje, Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukecuru Bella Montoya yari gushyingurwa, Ni nyuma yaho abaganga bari bamaze kwemeza ko yapfuye azize ibibazo byo guturika kw’imitsi igize ubwonko.
BBC ikomeza ivuga ko ubwo abo mu muryango we bwamwambikaga ngo bamujyane kumushyingura , batunguwe no kubona agihumeka, niko guhita bamusubiza kwa muganga igitaraganya ndetse Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yahise ishyiraho itsinda ryihariye ry’abaganga kugirango akurikiranwe byihariye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuryango wa Bella Montoya wabwiwe ko yapfuye, ubwo abaganga bakurikiranaga uwo mukecuru babonaga ko umutima wahagaze, atagihumeka. Uburyo bwose bagerageje ngo barebe ko yakongera guhumeka bwaranze.
Umuhungu w’uwo mukecuru, Gilber Rodolfo Balberán Montoya, yavuze ko umubyeyi we yari yagejejwe kwa muganga mu masaha ya saa tatu za mu gitondo ariko bigeze mu masaha ya saa sita abaganga baza kubabwira ko yapfuye ndetse ngo bahise gutekereza uko yazashyingurwa.
Amakuru akaba avuga ko uyu muryango wa Bella Montoya wavumbuye ko agihumeka mu gihe hari hashize umwanya bamushyize mu isanduku ubwo biteguraga kujya kumushyingura.