Itsinda ry’abaramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana rya Zaburi Melodies basohoye indirimbo yabo nshyashya bise Sibyavuba.
iri tsinda rikaba rigizwe n’abaririmbyi 18 ndetse rikaba ryaratangijwe na Ernest Ntawuhiganimana ndetse na mugenzi we witwa Gad Twizeyimana, aho batangiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kinyamwuga tariki 24 Mata 2024.
Umunyamakuru wacu ubwo yaganiraga n’umuyobozi wiri tsinda, yamubajije gahunda bateganya muri uyu mwaka wa 2025 twatangiye, nta guca ku ruhande uyu muyobozi akaba yatangaje ko bateganya gukora igitaramo hagati muri uyu mwaka cyangwa se mu mpera zawo, ikindi kandi ko hari indirimbo nyinshi bamaze gukora bagiye gusohora mu minsi ya vuba.
Akaba yakomeje avuga ko intego zabo nyamukuru nk’itsinda rya Zaburi Melodies ari ukuvuga ubutumwa bwiza, kwigisha abantu batandukanye kuririmba ndetse no gukorera abandi indirimbo.
Ryoherwa nindirimbo nshyashya ya Zaburi Melodies
https://www.youtube.com/watch?v=7vEiqfg2jkQ