Amakuru
Trending

Abanyarwanda baba muri Israel bibutse ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Israel ndetse n’inshuti z’abo muri rusange bifatanyije n’abaturarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Mata 2024, Nibwo i Tel Aviv mu murwa mukuru w’igihugu cya Israel, hari hahuriye abanyarwanda benshi biganjemo abanyeshuri biga hariya, abahatuye ndetse n’inshuti zabo muri rusange.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babarizwa muri Israel bibutse ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Bari bahuriye mu murwa mukuru Tel Aviv kugirango bibuke ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi, yaguyemo abarenga miliyoni.

Mu batanze ibiganiro harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Israel, Bwana Gatera James ndetse n’uwahoze ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam.

Dr Ron Adam yavuze ko yifatanyije n’abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi ndetse yifatanyije na buri umwe wese guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cya Genocide bazira uko baremwe.

Uwahoze ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yifatanyije n’abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30, Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cya Genocide.

Ambasaderi James Gatera yashimiye abaje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abanyarwanda kurangwa n’ubumwe n’amahoro aho bari hose, bagashyira hamwe bakiyubakira igihugu cyabo birinda ivangura rishingiye ku moko ndetse n’ibyatuma bongera gusubira mu bihe bibi banyuzemo.

Abantu bitabiriye bari benshi

Abagiye batanga ibiganiro bose yaba abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cya Israel, abanyeshuri ndetse n’abandi bose, bagiye bagaragaza ko bifatanyije n’abanyarwanda bose muri ibi bihe twatangiye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse banashimira byimazemo ingabo za RPF zahagaritse amahano yabaga muri kiriya gihe cy’icuraburindi.

Credit: Rwibutso Denys, a student in Israel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button