Amafoto ya Cardi B n’abakobwa bambaye ubusa akomeje kuvugisha abatari bake
Umuraperikazi cardi B n’umwe mubakomeje kwigarurira imitima ya benshi ndetse amaze kuba kimenyabose bitewe n’imyambarire ye ndetse n’imibereho ye yewe utaretse no kuba ari umugore w’icyamamare Offset.
Ku munsi wejo nibwo Cardi B yageze muri Nigeria aho yaganiriye n’ibinyamakuru ndetse akanasohokera mu kabari kabyiniramo abakobwa babyina bambaye ubusa bazwi nk’abamansuzi aho yaje kwakirwa bidasanzwe muri aka kabyiniro gahereye muri Lagos.
Card B yishimiwe cyane n’abo yasanze muri aka kabyiniro maze nawe azenguruka ahereza abakobwa babyinaga amafaranga, aho yazengurukaga abamenamo amanaira (akoreshwa muri Nigeria).
Uyu mugore ukunzwe munjyana na hip hop yatumiwe muri Nigeria na Cubana Chief Priest, akaba aje gutaramira abakunzi be muri Festival bise Livespot X Festival.
Kugeza kuri ubu muri Nigeria benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzikazi yabayagiye muri aka kabyiniro ndetse bamwe bemeza ko yaba yahafatiye amashusho azifashisha mu ndirimbo ye.