Amaherezo ya Gen.Laurent Nkunda umaze Imyaka irenga 10 atawe muri yombi
Uyu munsi hashize imyaka irenga icumi Gen Laurent Nkunda wayoboraga umutwe warwanyaga ubutegetsi bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo CNDP atawe muri yombi ubwo yageragezaga kwinjira ku butaka bw’ U Rwanda anyuze Mu karere ka Rubavu.
Gen. Laurent Nkunda yafashwe amaze iminsi agaragaza imbaraga zidasanzwe ku rugamba nk’inyeshyamba arwana n’ingabo za congo ariko yaje gukubitwa inshuro n’umutwe w’ingabo uhuriweho n’ U Rwanda hamwe na Congo wari ugamije kwambura intwaro no kunesha abarwanyi ba FDRL muri kivu yamajyaruguru.
Uyu mugabo w’imyaka 53 , yavukiye Rushuru muri kivu y’amajyaruguru, afite amateka akomeye doreko yarwanye intambara nyinshi harimo iyo guhirika ubutegetsi bwa Moubutu ndetse akanagira uruhare Mu ntambara yakabiri ya Congo yagaragayemo ibihugu bigera kuri 7 bya Africa.
Muri 2006 nibwo CNDP yashinzwe muri kivu y’amajyaruguru ari umutwe witwara gisirikare urwanya ubutegetsi bwa Joseph kabila uyobowe na Gen. Laurent Nkunda baharanira uburenganzira bw’abaturage ba Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Muri 2007 muri nzeri ingabo za leta zagabye ibitero mu gace ka masisi zikoresheje kajugujugu iki gitero cyahitanye abarwanyi ba Gen. Nkunda 80 nyuma haza kubaho ibiganiro byamahoro n’ubwo bitatanze umusaruro kuko imirwano yakomeje doreko yanshiranye abaturage bagera ku 200 benshi bagahunga bakava mu byabo.
Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Nkunda, leta ya Congo yifuje ko uyu mugabo yakoherezwa muri congo ariko U Rwanda ntirwabyemera bitewe nuko ntamasezerano yo guhererekanya abanyabyaha yari ari hagati y’ibihugu byombi.
Tariki ya 23,werurwe,2010 urukiko rw’ikirenga rw’U Rwanda rwanzuye ko Gen Laurent Nkunda ataburanishwa n’inkiko za gisivile zisanzwe kuko I nzego za gisirikare arizo zamufashe. Kugeza ubu uyu mugabo ntabwo araburanishwa.