AmakuruImikino
Trending

Apr Fc yaguye miswi n’Amagaju isoza shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe

Kuri iki cyumweru, hakinwaga umukino wa nyuma usoza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuje Apr fc ndetse n’ikipe y’amagaju warangiye amakipe yombi aguye miswi.

Umukino watangiye ubona ikipe ya Apr fc irimo kwataka cyane ishakisha uko yabona igitego, aho yabonye uburyo 2 bwiza bwagombaga kubyara igitego ariko rutahizamu Victor Mbaoma ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Nyuma y’ubwo buryo butatanze umusaruro kw’ikipe y’ingabo z’igihugu, Amagaju yahise akanguka ndetse atangira guhererekanya umupira neza ari nako asatira izamu rya Apr fc ndetse byaje gutanga umusaruro kuriyi kipe yo mu Bufundu kuko yaje kubona igitego nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Apr Fc.

Abafana bitabiriye umukino ku bwinshi

Ikipe ya Apr fc yakomeje gukina ishakisha uko yakwishyura igitego yari imaze gutsindwa ariko bikomeza kwanga kuko n’amakosa yakorerwagaho akabyara imipira y’imiterekano ntacyo yigeze atanga, byanatumye igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cy’Amagaju ku busa bwa Nyamukandagira.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga zikomeye ku ruhande rw’ikipe ya Apr fc bashaka uko bakwishyura igitego bari batsinzwe ari nako bakomeza guhusha uburyo bwinshi babonaga bwagombaga kubyara ibitego.

Apr fc yaje muri bus itatse mu buryo budasanzwe

Kubera kuryoherwa no kwataka cyane bashaka igitego, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu batakaje umupira maze abakinnyi b’ikipe y’Amagaju bihuta cyane imbere z’izamu bajya gutsinda ariko bitwara nk’abana bananirwa gushyira umupira mu rushundura, byabaviriyemo guterwa Contre-attaque maze ikipe ya Apr fc ihita ibishyura igitego cyaje gutsindwa na myugariro Fitina Ombolenga.

Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona ibindi bitego ari nako abatoza bakora impinduka zitandukanye ndetse ikipe ya Apr Fc ikagenda irusha imbaraga ikipe y’Amagaju bitewe nuko yakundaga guhusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe, byatumye umukino urangira amakipe yombi anganije ubusa ku busa.

Chairman wa Apr fc, Col. Richard Karasira yishimira igikombe hamwe na kapiteni Niyomugabo Claude

Ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, Kubera ko yatsinze imikino 19 inganya imikino 11, iki gikombe yegukanye kikaba ari igikombe cya 22 mu myaka 30 imaze ishinzwe ndetse kikaba ari n,igikombe cya 5 kikurikiranya yegukanye.

Abafana ba Apr fc bari bitabiriye ku bwinshi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button