Bari bameze nk’abahanuzi, P fla wahoze muri Tuff Gangz yari yaravuze ibitaro Jay Polly azapfiramo
Tuff Ganz ni izina rikomeye mu bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko uwa Hip Hop kubera itafari bawushyizeho, ndetse bagatinyura benshi bari bifitemo impano muri iyi njyana; ku buryo umuntu avuze ko bari mu bafashe iya mbere mu gukundisha abantu iyi njyana ataba abeshye!
Hip Hop ya Tuff Gangz yakunzwe bikomeye kubere ubuzima abari bayigize baririmbaga, bwiganjemo ubw’abana bo ku muhanda n’ubundi buzima bubi bwatuma benshi banyurwa n’inganzo yabo.
Igikundiro cyageze kure kugeza aho abakunzi b’iri tsinda biyise aba-Tuff mu rwego rwo kwerekana imbaraga n’ubutumwa bukomeye bavomaga mu bihangano byaryo.
Ntabwo ari abaheranywe n’agahinda bakunze iri tsinda gusa, cyane n’abandi bifite barikundiye impanuro ziri mu ndirimbo zaryo ndetse n’ubutumwa bukora ku ndiba y’imitima ya benshi.
Iri tsinda ryatangiye mu myaka ya 2008 rigizwe na Bulldogg, P Fla, Jay Polly, Fireman na Green P. Ryamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Gereza’, ‘Inkongoro y’umushimusi’, ‘Ntibagira Isoni’, ‘Amaganya’, ‘Kwicuma’ n’izindi ndirimbo zitandukanye zatumye benshi barikunda mu buryo budasanzwe.
Mu ndirimbo zitandukanye abagize iri tsinda bagiye bahimba, harimo izo bagiye baririmbamo ubutumwa byaje kurangira bubasohoreyeho.
P Fla yahanuye ibitaro Jay Polly yaguyemo!
PFla ni umwe mu batangiranye na Tuff Gangz ubwo yatangiraga ariko nyuma mu 2012 aza kwirukanwa muri iri tsinda. Icyo gihe yahise ashinga itsinda yise “Emperia Mind State” aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye.
Nyuma yo kwirukanwa uyu muraperi yagiye mu nkundura na bagenzi be kugeza aho batangiye kujya bahimba indirimbo batukana byeruye.
Byaje guhumira ku mirari mu 2014 ubwo P Fla yashyiraga indirimbo hanze yise “Turiho Kubera Imana’’. Muri iyi ndirimbo atangira abika mugenzi we Jay Polly akavuga ko yapfiriye mu bitaro bya Muhima ari nabyo yaguyemo mu rukerera rwo ku wa 2 Nzeri 2021.
Muri iyi ndirimbo ya P Fla agaragaza ko Jay Polly yapfuye, akabika amenyesha ababyeyi n’umuryango w’umuraperi Bull Dog ngo batabare kuko Jay Polly yitabye Imana.
Ati “Umuryango wa Gasana Theo uramenyesha ko umusore wabo Tuyishime Joshua (Jay Polly) yaraye avuye ku bintu muri iri joro ryakeye mu bitaro bya Muhima. Bikaba bimenyeshejwe by’umwihariko umuryango wa Munyaneza Safari n’uwa Mariya Solange. Umuhango wo gushyingura ukazabera mu irimbi rya Rusororo i Saa Munani. Abagize ibyago mukomeze kwihangana.’’
go higher brother