Amakuru

Calum Shaun Selby watozaga Etencelles yamaze kubandikira ibaruwa abasezera kubera kudahembwa

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Calum Shaun Selby wari usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC ibarizwa mu karere ka Rubavu yamaze gutandukana nayo ayishinja kudahabwa ubufasha n’ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse no kudahembwa.

Gutandukana kwa Calum Shaun Selby n’ikipe ya Etencelles Fc byamenyekanye mu masaha ashize kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 20212, nyuma y’ibaruwa uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu karere ka Rubavu abamenyesha ko ahagaritse imirimo yo kubabera umutoza mukuru.

Mu ibaruwa uyu mutoza Calum Shaun Selby yandikiye ubuyobozi bwa Etencelles, yavuze ko asezeye kuri iyi kipe kubera nta bufasha ajya ahabwa n’abayobozi b’iyi kipe ndetse no kudahabwa umushahara nkuko babyemeranije mu masezerano basinyanye.

Calum Shaun Selby yagize ati “Nsezeye mu ikipe kubera kudahabwa ubufasha bw’abakoresha banjye ndetse no kudahembwa umushahara, niyo mpamvu ngiye gushakishiriza ahandi”.

Nyuma yo kwandika iyi baruwa asezera ku ikipe ya Etencelles Fc Calum Shaun Selby, ibaruwa yahise ashyikiriza  umuyobozi wungirije mu ikipe ya Etencelles Fc, uwo akaba ari Ndolimana Emmanuel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button