Udushya

Umugore yabeshye umugabo ko abana yari atwite bitabye Imana bagiye gushyingura basanga n’ibipupe

Mu gihugu cy’Uburusiya hamenyekanye inkuru y’Umugore wabeshye umugabo we ko yibarutse abana b’imanga bakitaba Imana, maze mu gihe cyo gushyingura barebye za mpanga zapfuye basanga n’ibipupe byibereyemo ntabana barimo.

Umugore witwa Laura Daudov yatangiye abwira umugabo we ko atwite abana b’impanga maze uwo mugabo we arabyishimira cyane atangira kwitegura izo mpanga yari agiye kubona, gusa igihe cyo kubyara kigeze uwo mugore abwira umugabo we ko yabyaye abana bapfuye ibintu byababaje cyane umugabo we.

Nk’uko uyu mugore witwa Laura Daudov yabitangaje, yavuze ko atari kubona aho ahera abwira umugabo we ko atigeze atwiak kuko uwo mugabo we yari amaze kinini yifuza ko we n’umugore we babyara.

Daudov yagize Ati “Nkimara kumubwira ko ntwite abana b’impanga byaramushimishije cyane, maze mbura aho mpera mubwira ko ibyo mubwoiye namubeshyaga kuko twari tumaze igihe dutegereje kubyara, maze mpitamo kumwihorera nkajya nkomeza mubeshya, ntakubeshye ibyo bintu ntabwo nari narabiteguye neza”.

Ibipupe bashyize mu bikarito babeshya ko ari bana bitabye Imana

Uyu mugore ngo akimara kubwira umugabo we ko abana b’impanga yari atwite bitabye Imana byaramubabaje cyane maze asaba umugore we ko impanga ze bazajya kuzishyingura mu mva y’umuryango wabo yabaga mu gace kitwa Dagestan nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.

Ubwo batangiraga gushyingura nibwo mubyara w’umugabo wuwo mugore yavuze ko byaba byiza bafunguye ibikarito byari bihambiriyemo ibipupe, kugira ngo bishyirwe mu isanduku bishyingurwe neza, niko guhambura ibikarito maze basanga hibereyemo ibipupe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button