Umugabo yatse gatanya bimuviramo gucibwa amafaranga yo kwishyura umugore imirimo yose yamukoreye bakibana
Mu gihugu cy’Ubushinwa mu mujyi wa Beijing Umugabo witwa Chen yatse gatanya mu rukiko yo gutandanukana n’umugore we witwa Wang, maze birangira urukiko rumutegetse kwishyura umugore we amafaranga y’imirimo yose yakoze mu rugo rwabo bakibana.
Ubusanzwe uriya mugabo Chen ndetse n’umugore we Wang bari barashyingiranwe mu mwaka wa 2015 gusa mu mwaka ushize wa 2020, uriya Chen yifuje gutandukana n’uwari usanzwe ari umugore we Wang maze ajya mu rukiko kwaka gatanya gusa umugore we Wang abanza kubyanga.
Nyuma y’uko uriya mugore Wang yemeye gatanya umugabo we Chen yasabaga, nawe yahise asaba urukiko ko uriya mugabo yazamwishyura amafaranga y’imirimo yose yakoreye mu rugo rwabo ubwo bari bakibana ndetse urukiko rwemera ubusabe bwe ruhita rutegeka uwahoze ari umugabo we kuzamwishyura amafaranga angana na Miliyoni 7 643,983 mu mafaranga y’u Rwanda ni ukuvuga angana na 50,000 Yuan amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu, nubwo abantu batandukanye bakomeje kuvuga ko ariya mafaranga ari macye.
Nkuko amategeko mu gihugu cy’Ubushinwa abivuga ku bijyanye n’imbonezamubano, agaragaza ko mu itegeko rishya, abashakanye umwe muri bo afite uburenganzira bwo gusaba indishyi mu gutana iyo afite inshingano nyinshi mu kurera abana, kwita ku bavandimwe bageze mu za bukuru, no gufasha abafatanyabikorwa mu kazi kabo, ibi akaba aribyo byatumye uriya mugore Wang yaka indishyi kuko yanavuze ko umugabo we Chen atajyaga yita no ku bana babo.