Udushya

Menya uruhare rw’amazi mu kongera ubwiza bwawe

Amazi agira uruhare runini mu gusukura umubiri no gufasha uruhu mu guhangana n’indwara zitandukanye zishobora gutuma ruba rubi.

Akamaro k’amazi mu gusukura uruhu

  1. Afasha mu gusohora uburozi

Amazi nubwo adasohora imyanda ubwayo, ariko afasha impyiko gukora neza no kwikiza ibintu byose bishobora kwanduza umubiri no kwangiza uruhu. Mu gihe unywa amazi ahagije, inkari zigomba kugira ibara ry’amazi kandi nta mpumuro ziba zifite; ibi nibyo byerekana ko no mu mubiri imbere hameze neza. Uruhu rwawe ruhora rukeye kandi rukagaragara nk’urworohereye.

Uburyo akoreshwa:

Mu kugira uruhu rwiza kandi ruhehereye, ni ngombwa kunya amazi, byaba byiza ari akazuyazi, ugakatiramo indimu ukongeramo ubuki, ukabinywa mu gitondo.

  1. Agabaya gutukura k’uruhu

Ku bantu bagira uruhu rutukura byoroshye, nko kuba agasimba kakujyaho cg ikindi kintu cyose kigukozeho rugahita rutukura. Amazi ashobora kuba umwe mu miti myiza yo gukiza icyo kibazo.

Uburyo akoreshwa:

Fata akantu gato (gashobora kuba tige cotton/cotton ball cg ipamba rito) ukoze mu mazi akonje cyane hanyuma usage ahatukuye. Usigirize byibuze iminota 2, ntuhahanagure, ureke amazi ubwayo yijyane.

  1. Asukura akanazibura utwenge duto tw’uruhu

Uruhu rugira uburyo narwo rusohora imyanda ruyinyujije mu twenge duto tugaragara ku ruhu. Amazi agira uruhare runini mu gusukura uruhu, kuko afasha gusohora iyo myanda hanze. Uburyo bwiza bikorwa ni ukwiyuka amazi ashyushye (steam).

Ifasha mu gufungura utwenge tw’uruhu, dushobora kuziba bitewe n’amavuta akorwa n’imvubura z’ibyuya cg indi myanda bikaba byagutera kuzana utuntu tw’umukara cg umweru ku ruhu inyuma.

Uko wabikora:

Niba udashoboye kujya muri steam zabigenewe. Ushobora gushyushya amazi yamara kubira, ukitwikira mu maso n’igitambaro gifite isuku, ukegereza isura yawe hafi y’uwo mwuka.

  1. Arinda uruhu kubyimba no kuba ruretsemo amazi

Kubona isura cg ahandi ku ruhu rwawe habyimbye cyane biterwa n’uko umubiri wawe uba uretsemo amazi, mu gihe utanywa amazi ahagije, umubiri wawe ukomeza kubika amazi cyane bityo ugahora ubyimbye. Iyo umubiri udafite amazi ahagije, ugerageza kubika cyane ayo ufite bityo bigatera ibice bimwe kubyimba. Kunywa amazi cyane, bifasha gusohora imyanda no gutuma umubiri uatabika menshi.

  1. Arinda iminkanyari

Uruhu rukanyaraye kandi rwumagaye ni rwo rugaragaza iminkanyari vuba. Iyo uruhu rwawe rufite amazi ahagije, uturemangingo twiyuburura vuba cyane, bityo bikarinda iminkanyari. Ubushakashatsi bwakoze bugaragaza ko uturemangingo tw’uruhu tugizwe cyane n’amazi. Iyo tutabonye amazi ahagije, niyo mpamvu uruhu rwumagara, rugatangira gukanyarara.

Ni ngomgwa kunywa amazi ahagije ku munsi, byibuze litiro 2. Amazi kandi aboneka mu mboga n’imbuto nyinshi, kuzirya uba uri guha umubiri wawe amazi ahagije. Ushobora kandi no kuzajya woga amazi akonje gusa mu isura yawe, bifasha mu gufungura utwenge two ku ruhu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button