Mu bihe isi igezemo , akenshi usanga umubano wa benshi uhura n’ibibazo by’ubuhemu no gucana inyuma, kubashakanye bikunze kugaragara mu bagabo kuko abantu benshi bahera ku gitekerezo cy’uko abagabo bafite umudendezo wo guca inyuma abakunzi babo.
Nubwo bamwe mubagore baba batazi ibanga ry’uko bagumana abagabo nabo ukuri n’uko nk’umugore ugomba gukora cyane kugirango ugumane umugabo wawe, kuko hanze haba Hari benshi biteguye kumukwambura.
Nk’inama ubu n’uburyo bu 7 ugomba kugerageza gukora kugirango umugabo wawe arekere kuguca inyuma.
1. Ntukamucire urubanza:
Ntugacire urubanza umugabo wawe kubera ko aguca inyuma. Ntushobora kuzimya umuriro uwusukaho amavuta, ugomba kumva ko kumucira urubanza bizatuma umubano wanyu uzamo amakimbirane menshi ahubwo ukaba wanasenyuka.
Ukuri nuko abantu barushaho kuba babi iyo ubaciriye urubanza, bakumva ko ubaciraho iteka, ndetse na Bibiliya irabirwanya.
Uko urushaho kumutontomera no kumucira urubanza, bituma yumva ko utamuhaye umudendezo ashaka kandi ibi bishobora gutuma ashaka gushakisha umudendezo kurushaho. Kubera ko azaba ashaka umudendezo, bizamuha ubwishingizi ko atari munsi y’umuntu bityo atangire kuguca inyuma kurushaho.
2. Mwegere
Akenshi na kenshi uba usanga abashakajye badahana umwanya wo kuganira kumubano wabo.
Niba koko ubona umubano wanyu ugenda uzamwo ibibazo icyingenzi suguhita usakuza oya ahubwo uko umwegera ukamuganiriza umwereka ko ntacyo yakuburanye gahoro gahoro agaruka mumurongo.
3. Gerageza kumva ikimutera kuguca inyuma:
Ibi bivuze gusa ko ugomba kugerageza kumva impamvu yamushutse nkuko nabivuze hejuru. Ni uburyo wambara, Biterwa n’amafaranga, Ni ukubera ko utakimushimisha uko bikwiye mu buriri? Gerageza gukora ibishoboka umuyobora kugirango mugire ibiganiro nk’ibi, ushobora gutangira uteka ifunguro akunda, hanyuma nyuma yo kurya ushobora gutangira kumubaza impamvu.
Ukuri nuko ashobora kugukingurira umutima we akakubwira impamvu z’ituma aguca inyuma, kandi nizera ko nyuma yibyo yaba yiteguye guhinduka, noneho mugatangira kuganira kucyakorwa ngo izo mpamvu ziveho.
4. Ntukibasire abagore wabwiwe ko agucana inyuma nabo:
Abagore benshi bakunze gukora ibi, bagashora intambara kumugaragaro n’umugore bikekwa ko umugabo we abacana inyuma nawe, ibi n’ibyabana kandi bituma ugaragara nk’udashyira mu gaciro. Umuntu uca inyuma ni umugabo wawe, none kuki ugomba guhura n’uwo mugore ukamutesha umutwe?
Akenshi benshi batekereza ko iyo bamuteyeho urusaku umugabo wabo azareka guca inyuma,ariko ibi biri kure yukuri, ahubwo bizanamutera kuguca inyuma kurushaho kuko azumva ko winjiye mwisi ye.
5. Ntukihorere uca inyuma umugabo wawe:
Iki ni ikintu cyangiza cyane umubano wanyu kurushaho kandi nta mugore wakagombye kubikora ngo nuko umugabo we amuca inyuma. Niba uciye umugabo wawe inyuma n’undi mugabo, byerekana ko utabikoze kubera umugabo wawe, ahubwo ko usanzwe ufite umugambi wo kumuca inyuma.
Kandi ukuri nuko nta mugabo uzagumana n’umugore umuca inyuma, kuko biragoye cyane ku bagabo kubyivana mu mutwe, bakomeza kubyibuka. Ntuzace inyuma umugabo wawe, kuko aramutse abimenye, ashobora guhagarika umubano mugatandukana. Ni bacye cyane bashobora kubyihanganira.
6. Buri gihe tegura ibyo kurya akunda:
Bakunda kuvuga, ko “inzira y’umutima w’umugabo ari igifu cye”. Mu gihe benshi mu bagore bibwira ko bashukisha abagabo babo igitsina, bibwira ko bavuga rikijyana mu gihe barimo gutera akabariro, buri gihe siko bigenda. Ariko, ntawabitindaho, umugabo wese akunda ibiryo byiza. Ni uburyo bwiza ushobora kugarura urukundo yari agufitiye mbere. Mu gihe ugabuye ifunguro akunda, azahora yifuza byinshi kandi ibi bizatuma arushaho kugukunda.
bishobora kuba bitakoroheye nk’umugore , ariko iki ni ikintu ukwiye kugerageza kandi nzi neza ko kizakora, ni uburyo bwo kumwerekako ko n’ubwo yaguciye inyuma arko , ukimukunda. Gerageza rero utegurire umugabo wawe amafunguro akunda, kuko niba utayazi warakerewe, kandi bigaragaza ko nawe ubwawe utamwitayeho.
7. Gerageza kuba wowe kuruta kuba uwo utari we
Ntukemere ko ibikorwa bye bihindura imyitwarire n’imiterere yawe. Ntugahindure inzira cyangwa ikinyabupfura ngo ube umunyamahane kubera ko umugabo wawe aguca inyuma. Uracyakeneye kwicisha bugufi no kumwumvira. Nzi neza ko ibintu bizagenda neza.
Ubu rero bukaba ari uburyo 7 ushobora gukoresha ukagarura urukundo rw’umugabo wawe munzira nziza hataje mo amahane ikintu kiza kurushaho nuko uramutse ubonye byarananiranye kugera naho aguhohotera ibi ntuzabyemere uzagerageze guharanira uburenganzira bwawe.