Amakuru

Kigali: Umugore yafatanwe udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi yaranguzaga mu baturage

Umugore witwa Musabyimana ukomoka mu karere ka Rubavu, ariko akaba yari asigaye atuye mu karere ka Nyarugenge , Umurenge wa Kimisagara, mu Kagari ka Kimisagara, umudugudu w’Amahoro, yafatanwe udupfinyika tw’urumogi tugera ku bihumbi 5,082, yajyaga aranguza mu baturage.

Uyu mugore wari usanzwe acuruza imboga ndetse n’ibindi bintu bijyane nabyo, akaba yabikoreraga iwe mu rugo aho yari atuye Kimisagara, yafashwe nyuma y’uko polisi ihawe amakuru n’abaturage ko hari umugore witwa Musabyimana uranguza urumogi.

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu karere Nyarugenge, Chief Inspector of Police (CIP) Theogene Kariwabo,yavuzeko bahawe amakuru n’abaturage, ajyanye n’uyu mugore uranguza urumogi, maze abapolisi bajyayo bigize abaguzi, nibwo baje gusanga Musabyimana afite udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi 5,082 niko guhita afatwa.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Musabyimana yavuzeko urumogi yaranguzaga abaturage yarugemurirwaga n’umugabo ukomoka mu karere ka Rubavu, gusa nawe akaba aherutse gufatwa n’inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu, ubu akaba afungiye muri gereza ya Nyakiriba, iherereye muri aka karere.

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu karere ka Nyarugenge, akaba yashimiye abaturage mu buryo bakomeje gukorana n’inzego z’umutekano, abasaba kujya batanga amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya ibyaha ibyaribyo byose.

Musabyimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB),kugirango akorerwe dosiye, mu gihe uyu mugore yaba ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), ndetse akazacibwa n’ihazabu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button