Imyidagaduro

Ese koko abakobwa n’indaya mbaya? Skpado Di shatta yakoze indirimbo ibisobanura

Mu gihe mu Rwanda hari amagambo akunze gukoreshwa mu kugaragaza uburyo abari nyarwanda bataye umuco nka: Slayqueens,indaya mbaya,Rupita n’andi menshi ….umuhanzi Skpado yashyize hanze indirimbo ibavuganira.

Ntambara steven uzwi nka Skpado asanga abakobwa nabo bakwiriye kwitabwaho

Skpado di Shatta n’umwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda bakora injyana ya Dancehall na Ragga umaze iminsi ashyize hanze indirimbo ye nshya “Indaya mbaya” asa n’utunga agatoki abasore kuba ba nyirabarazana b’ibibazo abakobwa bahura nabyo birimo no kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi kubera agahinda baterwa n’abasore bihebeye gusa ntibabahe agaciro bakwiye.

Abakobwa si indaya mbaya

Iyi ndirimbo indaya mbaya yatumye twegera Skpado kugira ngo twumve impamvu yamuteye gukora iyi ndirimbo kandi amenyerewe munjyana zibyinitse nubwo niyi ariko ikoretse, maze atubwirako yabitewe nuko abakobwa byanyura mu bibazo ngo gusa akenshi usanga ntaw’ubacira akari urutega yewe n’abahanzikazi ubwabo ntacyo bakora.

Mu kiganiro na Skpado yavuze ko kuva iyi ndirimbo yasohoka imaze gufasha benshi kandi akaba asaba abanyarwanda kumufasha ikagera kuri buri munyarwanda wahuye nibyo bibazo bityo nawe akumvako hakiri icyizere cyo kongera gukunda no gukundwa.

Kuri ubu iyi ndirimbo yasohotse kuburyo bw’amajwi gusa Skpado avugako n’amashusho atazatinda kuko uyu mwaka agomba kuyasohora mbere yuko urangira,ushobora gusanga ibindi bihangano bye kuri YouTube ye Skpado di shatta ukaba wanamwungura ibitekerezo wifashishije imbuga nkoranyambaga ze ni Skpado di shatta.

Umwe mu basore biyemeje kuvuganira abari n’abategarugorii

Indirimbo “Indaya Mbaya” ya SKPADO

ikiganiro twagiranye na SKPADO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button