Ese koko bari mwihangana: Harmonize Agiye gukorana na Awilo Longomba nyuma yuko Diamond akoranye na Koffi Olomide
umuhanzi wikirangirire muri muzika ya tanzaniya ndetse na afurika muri rusanjye Harmonize wamaze gutandukana na wasafi ya Diamond bimaze kugaragara ko basa naho bahanganye doreko yahisemo kwegera Awilo Longomba
abakurikiranira hafi umuziki wa tanzaniya bavuaga aba acungira hafi uwahoze ari sebuja kuburyo aba yifuza no kumucaho,, bigaragazwa no guhangana mu bikorwa kw’abo gukunze kugaragarira cyane mu bihangano bakora no mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Uku guhangana kongeye kugaragara kuwa 16 Mata 2021, ubwo Harmonize yegeraga awilo longomba ngo bakorane nyuma yuko Platinumz akoranye na koffi indirimbo yanabaye hit
Awilo Longomba uri mu bihangange by’umuziki wa Afurika,byatumye Harmonize amwegera ngo bakorane, ibisa no guhangana aribyo abarebera hafi bafata nko guhangana
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yagaragaye ari kumwe na Awilo Longomba muri Tanzania ndetse banajyana muri studio gusa ntamakuru yibyo bari gutegura aratangazwa
Mu mashusho atandukanye Harmonize yasakaje ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye guhura n’uyu muhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika no kuba bagiye gukorana.
Kuva Harmonize yatandukana na ‘Wasafi Records’ ya Diamond Platnumz ntibacana uwaka, akiyisohokamo yahise afungura inzu ifasha abahanzi izwi ku izina rya ‘Konde Music World Wide’.
Nyuma y’uko Harmonize avuye muri Wasafi, yakurikiwe na Rayvanny nawe uherutse gusezera muri iyi nzu yatumye baba ibyamamare, kuri ubu Diamond Platnumz asigaranye abarimo zuchu na Mbosso ndetse na LavaLava.