Ese ubutumwa Miss Shanitah yatanze ntibyaba kwari ukwikura mu isoni nyuma yo gutsindwa gusa?
Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational 2019 yaberaga mu gihugu cya Poland, yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kudahirwa n’urugendo rwe muri aya marushanwa.
Mu butumwa buherekeje ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shanitah yishimiye urugendo rwe muri iri rushanwa ndetse ashimira buri wese wamweretse ko amushyigikiye.
Yagize ati: “Nishimiye urugendo rwanjye mu irushanwa rya Miss Supranational. Nshimiye buri wese ku ngiunga yanteye n’urukundo ntagereranywa mwanyeretse”.
Yakomeje avuga ko icyatumye ajya mu iri rushanwa ahanini kwari ukugira ngo agaragaze ikibazo afite ku mutima ashaka ko gikemuka.
Ati: “Naje hano kugira ngo ntambutse ikintu kimpangayikishije ko abana bose muri Afurika babasha kwiga, ndahamya ntashidikanya ko tudashobora kurwanya ubukene mu gihe tutigishije abantu b’ejo hazaza”
Ubaye usesenguye iyi mvuga birumvikana ko uyu Umunyana Shanitha yari yajyanywe no gutambutsa ubutumwa kurusha uko yitabiriye irushanwa bityo byateye benshi kwibaza niba koko ntabundi buryo bushyirwaho kugirango umukobwa wabaye nyampinga atambutse ubutumwa bwe nyuma y’irushanwa..kugeza kuri ubu benshi mu bakurikiranira hafi ibya ba nyampinga batorwa guhagararira u Rwanda bavugako igihe cyari kigeze ngo bakanguke kandi bumve ko guhesha igihugu cyabo ishema ari inshingano zabo.
Ntibitunguranye kuba Shanitah nta gihembo yegukanye muri iri rushanwa kuko nta cyiciro na kimwe yitwayemo neza nubwo yagaragaye mu bakobwa 16 bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational Influencer muri iri rushanwa.
Miss Umunyana Shanitah yahagurutse mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019 yerekeje muri Poland ahabereye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 11.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 80 byo ku migabane itandukanye y’Isi, ryegukanwa n’Umunya-Thailand, Anntonia Porsild mu birori byabareye mu Mujyi wa Silesia [Poland] mu ijoro ryo ku wa 6 Ukuboza 2019, asimbuye Umunya-Puerto Rico, Valeria Vazquez waryegukanye umwaka ushize.
Like!! Great article post.Really thank you! Really Cool.