Imyidagaduro

Fresh Gemmy wakoranye indirimbo na Mr Kagame arishimira aho muzika ye igeze ndetse yanahaye ubutumwa abahanzi bagenzi be inama.

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Gisa Emmanuel gusa akoresha Fresh Gemmy nk’amazina y’umuhanzi atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Fresh Gemmy amaze igihe kitari kinini muri muzika gusa benshi bakunze ibihangano bye bemezako afite inararibonye by’umwihariko mu ndirimbo ye nshya afatanije n’umuraperi Mr Kagame bise “show me lover” ikomeje no kugenda yigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no muri Amerika aho atuye.

Fresh Gemmy n’umwe mu bahanzi batanga icyizere

Aganira n’umunyamakuru wa Rwandamag Fresh Gemmy yavuzeko yishimira urwego umuziki we ugezeho kandi ngo ntateze kuruhuka ataragera ku nzozi ze nubwo bitoroshye ati” ntago byoroshye ariko nizeye ko bishoboka ….nimfatanya n’abahanzi bagenzi bange bizakunda “

Nubwo uyu musore atagaragaza igihe azazira mu Rwanda ngo gusa arabyifuza kuko arahakumbuye ngo ndetse arifuza no gukorera igitaramo muri Kigali gusa ntahamya neza igihe ibyo bizabera.

Yasoje yisabira abanyarwanda gukomeza gushyigikira muzika nyarwanda kandi no kwita ku bahanzi  bakorera muzika hanze y’u Rwanda kuko akenshi ngo usanga basa naho batitabwa cyane ndetse anakomoza kubifuza kumufasha muburyo bwose ko bashobora gukurikirana ibikorwa bye umunsi ku munsi ndetse bakanamuganiriza banyuze kumbuga nkoranyambaga ze hose yitwa Fresh Gemmy kandi ngo banakomeze gukunda ibihangano bye.

Fresh Gemmy n’umusore ukunda kugaragara neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button