Habamahoro Vicent yatsinze urubanza yari yarezemo AFC Leopards yo muri Kenya
Umukinnyi w’umunyarwanda Habamahoro Vicent usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo kuva mu gihugu cya Kenya, yatsinze urubanza yari yararezemo ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya kubera kutubahiriza amasezerano bari baragiranye ubwo yayerekezamo.
Ubwo mu gihugu cya Kenya hari hatangiye inkundura y’ibura ry’amikoro ku makipe yo muri kiriya gihugu n’ikipe ya Leopards n’imwe mu makipe yagizweho ingaruka, bikaba byaraje gutuma itakaza bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Habamahoro Vicent wahise agaruka muri Kiyovu Sport yari yavuyemo n’ubundi ndetse n’umutoza watozaga iyo kipe ya Leopards ariwe Kasa Mbugo nawe ahita atandukana nayo.
Nyuma yo gutanduka na Leopards Habamahoro Vicent yahise atanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi arega iyi kipe kuba itarubahirje amwe mu masezerano bagiranye harimo kumwishyura imishahara y’amezi ane, ndetse n’uduhimbazamusyi.
Kuri ubu rero Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru kw’isi FIFA rikaba ryategetse ikipe ya AFC Leopards kwishyura uyu mukinnyi amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amashiringi ya Kenya(Miliyoni 15 z’amanyarwanda)kubera kutubahiriza ibyo bumvikanye, AFC Leopards ikaba yabwiwe ko nitabikora bitarenze ukwezi n’igice izahanishwa kutagura abakinnyi mu bihe bitatu bikurikiranye byo kugura abakinnyi.