Amakuru

Uganda: Minisitiri yatsinzwe amatora ahita yambura abaturage imodoka yari yarabahaye

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru ya Minisitiri witwa Evelyn Anite wari warahaye abaturage imbangukiragutabara nk’impano yo kubafasha kujya bageza abarwayi barembye cyane kwa muganga mu buryo bworoshye, none kuri ubu akaba yamaze kuyibaka nyuma yo gutsindwa amatora yari ahatanyemo.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor, cyavuze ko uyu mugore yatse abaturage imodoka yari yarahaye abaturage bo mu gace kitwa Koboko, ibi bikaba byabaye nyuma y’uko uyu mugore Evelyn Anite atsinzwe amatora yari ahatanyemo yo guhagararira rubanda.

Uyu mugore usanzwe ari Minisitiri w’ishoramari hariya mu gihugu cya Uganda, yari yarahaye aba baturage bo muri Koboko iyi modoka mu mwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Nzeri ndetse akaba yari yanabinyujije kuri twitter ye bwite yerekana ko yatanze imbangukiragutabara yari inariho ifoto ye.

Evelyne Anite akaba yaratsinzwe amatora yo guhagararira rubanda yo ku nzego z’ibanze. yari ahatanyemo na mugenzi we baturuka mu ishyaka rimwe ariryo NRM riherutse kwegukana insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu aho ryari rihagariwe na Perezida Museveni Yoweli  mu matora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button