AmakuruImikino
Trending

Ikipe ya Etoile de l’est na Sunrise Fc zamanutse, Bugesera Fc igarukira ku muryango

Ikipe ya Etoile de l’est ndetse n’ikipe ya Sunrise Fc zose zo mu ntara y’iburasirazuba, zananiwe kuguma mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, zihita zimanuka mu cyiciro cya kabiri.

Inkuru y’imanuka mu cyiciro cya kabiri ryaya makipe yamenyekanye ku gicamunsi cy’uyu munsi tariki ya 11 Gicurasi 2024, nyuma yaho shampiyona y’umupira w’amaguru hano Rwanda(Rwanda Premier League) yashyirwagaho akadomo.

Ku ruhande rw’ikipe ya Etoile de l’est ibintu bikomeje kugorana cyane kuko iyi ari inshuro ya kabiri yikurikiranya inanirwa kuguma mu cyiciro cya mbere, mu gihe ikipe ya Sunrise Fc yari yagerageje kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka umwe nayo birangiye byanze ikaba yisubiriye mu cyiciro cya kabiri.

Sunrise Fc nubwo yatsinze Marine Fc ntabwo biyibujije kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Mu mikino yabaye uyu munsi yasozaga umunsi wa nyuma wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Etoile de l’est yatsinzwe na Bugesera ibitego 3 ku busa, mu gihe ikipe ya Sunrise Fc yatsindaga ikipe ya Marine Fc ibitego 3 kuri 1 nubwo ntacyo byayifashije n’ubundi byarangiye imanutse.

Nkuko byagenze mu mwaka wa shampiyona ushize, Ikipe ya Bugesera Fc yongeye kurokoka ku munsi wanyuma wa shampiyona, ikaba isoreje ku mwanya wa 13 n’amanota 32, Ni nyuma yo kwitwara neza imbere y’ikipe ya Etoile de l’est.

Bugesera Fc igarukiye ku muryango nkuko byagenze ubushize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button