Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa bwamaze gushyira hanze uko amakipe azahura muri shampiyona.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo iteganijwe gutangira tariki ya 18 Kanama uyu mwaka nkuko bigaragara ku ngengabihe y’uko amakipe azajya ahura yashyizwe hanze n’abashinzwe gutegura amarushanwa muri Ferwafa.
Imwe mu mikino izaba ikomeye iteganijwe kuzaba ku munsi wa mbere shampiyona, harimo umukino uzahuza ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon sport kuri Kigali Pele Stadium tariki ya 18 Kanama, ku isaha ya saa moya z’ijoro.
Ikipe ya Marine Fc yagombaga kuzakira APR Fc kuri Stade Umuganda ariko uwo mukino uzaba ikirarane kubera ko ikipe y’ingabo z’igihugu izaba irimo gukina imikino mpuzamahanga ya Caf Champions league.
Umukino usumba iyindi usanzwe uhuza ikipe ya Rayon sport ndetse n’ikipe ya Apr fc, uteganijwe kuzaba tariki ya 29 Ukwakira uyu mwaka, Aho ikipe y’ingabo z’igihugu izaba yakiriye Rayon sport kuri Kigali Pele Stadium, ku isaha ya cyenda z’amanywa.