Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu 14 yahawe izina rya Laura
Muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, inkubi y’umuyaga yahawe izina rya Laura yahitanye abantu bagera kuri 14 ndetse yangiza n’ibindi bintu bitandukanye muri Leta ya Texas ndetse na Leta ya Louisiana.
Iyi nkubi y’umuyaga yiswe Laura, ikaba yahitanye abantu bagera ku 10 muri Leta ya Louisiana ndetse n’abantu bagera kuri bane muri Leta ya Texas, ikaba kandi yangije inzu zisaga ibihumbi umunani muri izi Leta zombi ziherereye mu majyepfo ya Leta z’unze ubumwe z’Amerika.
iyi nkubi y’umuyaga kandi yangije bimwe mu binyabutabire byo mu nganda zitandukanye hariya muri ziriya Leta, ndetse ituma imiryango igera ku bihumbi magana atanu ibura umuriro w’amashanyarazi,iyi nkubi ikaba yari ku muvuduko uri hejuru cyane wa kilometero maganabiri mirongo itanu ku isaha(250km/h).
Abagizweho ingaruka niriya nkubi y’umuyaga yiswe Laura, barasaba igihugu kubashakira ubufasha kuko iyi nkubi yabasize iheruheru, kuko bamwe batagifite aho kuba nyuma y’uko inzu zabo zangijwe niyi nkubi y’umuyaga ya Laura.