Imikino

Mikel Arteta yongeye gutangaza ko afite ikizere ko Aubameyang azongera amasezerano

Nyuma y’umukino ikipe ya Arsenal yatsinzemo ikipe ya Liverpool kuri penaliti, maze ikegukana igikombe cya Community Shield, umutoza Mikel Arteta yavuze ko afite ikizere cyinshi ko Aubameyang azongera amaserano mu ikipe abereye umutoza.

Pierre Emerick Aubameyang ukomeje gufasha ikipe ya Arsenal, dore ko yari aherutse kuyifasha kwegukana igikombe cya FA Cup Ku nshuro ya 14, yongeye kubikora ku mugoroba washize atsinda penaliti yanyuma yahesheje ikipe ya Arsenal igikombe cya Community Shield itsinze Liverpool Ku mukino wa nyuma.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yongeye gutangaza ko yumva muri we afite ikizere gihambaye, ko Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang azongera amasezerano muri iyi kipe, kuko ayo afite ari kugenda agana Ku musozo , dore ko azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Arteta yagize ati” Ndakomeza kuvuga ibintu bimwe, ndikugerageza gukora akazi kanjye ko kumwumvisha ko agomba kuguma hano, kuko n’umukinnyi udufasha cyane, kandi turifuza ko yazakomeza kudufasha no muri shampiyona zitaha, kandi ndizerako azaguma hano ntakabuza”.

Umutozo Mikel Arteta yageze mu ikipe ya Arsenal asimbuye umutoza Unai Emery, wari umaze kwirukanwa azize umusaruro mucye,  kuva yahagera amaze kwegukana ibikombe bibiri harimo FA Cup ndetse na Community Shield baraye begukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button