Idamange Iryamugwiza Yvonne yahakanye ibyaha byose aregwa
Iryamugwiza Idamange Yvonne uregwa ibyaha bitandatu birimo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside ndetse no gukwirakwiza ibuhuha yifashishije ikoranabuhanga, yahakanye ibyaha byose aregwa ubwo yari imbere y’urukiko.
Uyu mugore yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali uyu munsi tariki ya 4 Werurwe 2021, kugirango aburanishwe ku byaha bitandatu byose aregwa, iburanisha riri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19.
Yvonne Idamange Iryamugwiza yatawe muri yombi tariki ya 15 Gashyantare 2021, nyuma yo kuvuga amagambo mabi abinyujije ku rubuga rwa Youtube aho yasebyaga Leta ndetse n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.
Iryamugwiza Idamange Yvonne umubyeyi w’abana bane, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, gukwirakwiza ibihuha muri rubanda yifashishije ikoranabuhanga, gutesha agaciro ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta y’u Rwanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake , gutanga ‘chèques’ zitazigamiye ndetse no guteza imvururu muri rubanda.
Idamange Yvonne akaba yahakanye ibyaba byose aregwa uko ari bitandatu aho yavuze ko nta nakimwe yigeze akora muri byose, ngo ahubwo abantu babifashe uko bitari kuko we ngo adashobora gukora biriya bintu byose barimo kumushinja, gusa akaba yasabye imbabazi uwaba yarakomerekejwe n’amagambo yavuze.
Idamange yagize ati” Ibyaha byose barimo kunshinja nta nakimwe nemera kuko ntabyo nigeze nkora, ntabwo ndi umuntu wakora biriya bintu, ibyabaye nabikoze mvugira rubanda nta kindi nari ngamije gukora, ikindi ndasaba imbabazi umuntu wese waba yarakomerekejwe n’amagambo navuze yose”.
Ubwo Madamu Iryamugwiza Idamange Yvonne yatabwaga muri yombi tariki ya 15 Gashyantare 2021, hari abanyarwanda batandukanye baba mu bihugu byo hanze bagaragaye bavuga ko uriya mugore atakabaye yatawe muri yombi ngo kuko ibyo yavugaga nta kibazo kibirimo ndetse ngo ari uburenganzira bwe kuvuga ibyo ashaka.