Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryamaze kwimura Tour du Rwanda ya 2021
Muri iyi minsi icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego hano mu Rwanda, byanatumye ibintu byinshi bihagarikwa ibindi birasubikwa. Ni nayo mpamvu Ishyirihamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(Ferwacy) ryafashe umwanzuro wo kwimura Tour du Rwanda yari iteganijwe kuba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.
Nkuko babitangaje babinyujije mu itangazo bashyize hanze kuri uyu munsi tariki ya 15 Mutarama, Ishyiramwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(Ferwacy), yavuze ko irushanwa rya Tour du Rwanda ryari kuzaba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare ryimuriwe mu kwezi kwa Gicurasi hagati ya tariki ya 2 kugeza tariki ya 9 muri uyu mwaka turimo wa 2021.
Hagati aho ariko Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda(Ferwacy) rikaba ryavuze ko imyiteguro ya Tour du Rwanda igomba gukomeza, kugirango izabashe kugenda ndetse abakinnyi b’u Rwanda bazayitwaremo neza, ikindi bakaba bavuze ko gufata kiriya cyemezo byaturutse ku biganiro byabaye hagati yayo n’inzego z’ubuzima.