Udushya

Ntibisanzwe: Umugabo witwa Sato Masanobu yahembwe nkuwarushije abandi kwikinisha ku Isi

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani mu mujyi wa Tokyo Masanobu Sato, yahawe igihembo nk’umuntu warushije abandi mu gikorw cyo kwikinisha, Ni mu marushanwa azwi ku izina rya Masturbate-a-thon asanzwe abera mu mujyi wa San Francisco agamije guteza imbere igikorwa cyo kwikinisha.

Amakuru ahari akaba avuga ko Masanobu Sato amaze kwegukana iki gihembo inshuro ebyiri, aho ngo ku nshuro ya mbere yikinishije amasaha agera ku 9 n’iminota 33 naho ku nshuro ya kabiri agakoresha amasaha 9 n’iminota 58, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru 7sur7.be.

Iri rushanwa rero ngo ryashyizweho n’ikigo cyitwa Center For Sex and Culture cyo mu mujyi wa San Francisco, aho ngo ukora irushanwa aba agomba kwikinisha igihe kirekire gishoboka atarasohora.

Nk’uko 7sur7.be ibitangaza, ngo uyu musore yavuze ko kugira ngo agere kuri iyi
ntambwe itangaje, atangira iki gikorwa we yita sports ye ya mu gitondo mu gihe inshuti ye iba iri mu yindi mirimo nko guteka cyangwa areba television, ngo ariko rimwe na rimwe nawe amufasha kubara amasaha. Yagize ati ”Na we ntabwo akunda gutera akabariro, kimwe nkanjye”.

Ikindi kandi uyu mugabo yatangarije San Francisco Weekly ko ngo kugira ngo abone imbaraga, akora siporo nko koga ndetse no guterura ibyuma.

Src: Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button