RW0793 EAR MUSAZA
B.P.719,
Kigali, Rwanda.
EAR MUSAZA PARISH
RW0793 EAR MUSAZA
Tel :0788554772, email : rw0793earmusaza@gmail.com
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KWAMBIKA INKWETO ZA NEW ADIDAS STASMITH ORGINAL NO 1.
Ubuyobozi bw’itorero rya EAR Paroisse MUSAZA ahakorera umushinga RW0793 uterwa inkunga na Compassion international Rwanda, dukorera mu karere ka KIREHE umurenge wa MUSAZA Akagari ka MUSAZA.Turifuza gutanga isoko ryo kwambika abana 254 inkweto za caguwa zu ruhu numero ya mbere kandi zidafite inenge nimwe. Abo bana harimo abakobwa 124 n’abahungu 130 bari mu kigero k’imyaka 6-13. Abifuza gukora iri soko, basabwa kuba bujuje ibi bikurikira :
1 . Ibaruwa isaba isoko ikubiyemo ibiciro yandikiwe umushumba wa EAR Paroisse ya Musaza .
2. Kuba afite icyangombwa cyubucuruzi kigaragaza ko akora iyo imirimo gitangwa na RDB hamwe n’Icyangombwa kerekana ko ari muri TVA.
3. Kuba yemera gutanga facture ya EBM (Electronic Belling machine)
4. Icyemezo cyokutabamo imisoro ya RRA na RSSB kitarengeje amezi 3 kandi kiriho umukono wa noteri.
- Copy y’indangamuntu yuhagarariye company.
- kuba yemera kwishyurirwa kuri Konti ya bank yiyo company.
- Ibyangombwa byose bigomba kuba biriho umukono wa Noteri
- NB :- Abifuza gupiganira iryo soko banyuza amabaruwa yabo asaba isoko ku emails: rw0793earmusaza@gmail.com agatanga copy kuri email Cuwase@rw.ci.org; idatanzwe hose iba imfabusa, kandi kwakira amabaruwa asaba bizarangira ku wa 20/05/2024 saa kumi (17h00). Isoko rizafungurirwa mu ruhame ku wa 21/05/2024 ku kicaro cy’umushinga saa yine zuzuye.
Bikorewe I Musaza, kuwa 5/05/2024
Umuyobozi w’ itorero EAR PAROISSE MUSAZA
Rev. BAMURABAKO JUVENAL