Amakuru

Kayonza: imiryango iragirwa inama yo kudahishira abatera abangavu inda

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu gushakisha no guhana hakurikijwe amategeko imiryango igira uruhare mu kunga no guhishira abateye abana inda zimburagihe kuko aribo batuma gutanga ubutabera bizamo imbogamizi.

Bamwe mu batuye mu ntara y’i Burasirazuba, bagaruka ku kibazo cy’abana baterwa inda zimburagihe, bakavuga ko gikomeje kuba mu bihangayikishije umuryango nyarwanda muri rusange ari nayo mpamvu ababikora bakwiye gufatirwa ibihano bagafungwa kuko bangiza ubuzima bw’aba bana kugera no kuhazaza habo.

Bati “turifuza ko abakora ibi bikorwa bigayitse bajya bakurikiranwa bagahanwa ku buryo umwana ahabwa ubutabera bwuzuye.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa avuga ko hakigaraga ibibazo birimo imiryango igihishira abateye abana inda ntibafatwe ariko hafashwe ingamba zo gukurikirana abakoze ibyaha ndetse no gukumira ko abana bataraterwa inda bagwa muri uwo mutego.

Ati “ingamba zikwiye cyane cyane kuri aba bangavu baterwa inda za hato na hato, icyambere ni ugukomeza kubishyira muri gahunda zacu mu biganiro bihoraho ariko ntibishirire muri ibyo biganiro.”

Avuga kandi ko hakiri imbogamizi zigaragara kuko ngo haracyari imiryango imwe n’imwe ihishira ikajya kunga aho kugirango hakurikirwe uwakoze icyaha.

Ati” haracyari abana baterwa inda imiryango yabo ikabaheza bagafatirwa ingamba zikakaye cyane zishobora kubaviramo n’ibindi bibi cyane.

Haracyagaragara nanone abantu babikora ariko ntibakurikiranwe ariko uko kudakurikiranwa ni uko amakuru aba atatanzwe.”

Hari imibare yagaragajwe ko igiteye inkeke, harimo abangavu batewe inda z’imburagihe bafite imyaka iri hagati ya 14 na 19, habaruwe abana 8,801 kuva mu kwezi kwa Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024.

Naho muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire habaruwe abangavu batewe inda z’imburagihe 1,281, muri aba 455 bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Muri aba bangavu babyaye imburagihe hari 295 bari bafite abana batanditse mu irangamimerere, iki kibazo cyo kwandikisha abana mu irangamimerere nacyo cyavugutiwe umuti kuko handitswe abana 1,104 bavuka ku bandi babyeyi.

Ikindi kibazo cyagaragajwe muri iki cyumweru ni abana bataye inshuri mu mashuri abanza habaruwe abana 911 naho abo mu mashuri yisumbuye ni 514.

Abana 139 basanzwe mu mihanda muri bo 85 bafashijwe guhura n’imiryango yabo ndetse iki gikorwa kirakomeje.

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Rubingisa yanenze abahishira abatera abangavu inda
Abayobozi batandukanye muntara y’ibirasirazuba biga kukibazo cy’abangavu baterwa inda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button