Kenny sol yashyize hanze indirimbo yahindura imibanire hagati y’abakundana
Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny sol wahoze akorana n’itsinda Yemba voice ryaje guhindura imikorere kubera impamvu bwite zabasore bari bagize iritsinda ry’umuziki.
Kenny sol numwe mu basore bize mu ishuli ry’umuziki ku nyundo bamaze kwigarurira imitima yabatari bake hano mu Rwanda biganje mo urubyiruko, uyu musore ukunze gukora indirimbo z’urukundo kurubu yashyize indirimbo “My Love” hanze arinayo ndirimbo ye yagatatu(3) kuva itsinda Yemba Voice ryahindura imikorere.
My Love indirimbo yagiye hanze muburyo bwamashusho n’amajwi , nimwe mu ndirimbo zuyu musore asanga itanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu rugendo rwa muzika rwuyu musore nyuma yaho itsinda yemba voice ritagikorana nka mbere.
Aganira na Rwandamag Kenny Sol yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira umuziki we ndetse nawe abizeza ko atazigera abatenguha azaguma gukoresha imbaraga ze zose.
My Love ya Kenny Sol
.