Amakuru

Kenya: Ibura rya Kawunga ryateje ibibazo bikomeye cyane mu baturage

Mu gihugu cya Kenya abaturage batandukanye bakomeje gutakamba cyane bibaza uko bagiye kubaho muri iyi minsi nyuma yaho igihugu cyabo gifunze imipaka ya Uganda na Tanzania maze hagahita habaho ibura rya Kawunga ndetse n’ibiciro byayo bikazamuka mu gihugu.

Nkuko ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Kenya kitwa Nairobinews cyabitangaje, ngo ifungwa ry’imipaka igihugu cya Kenya gihanaho imbibi n’ibihugu bibiri aribyo Uganda na Tanzania bitewe n’umutekano utameze neza bikomeje gutuma abaturage bamwe na bamwe bagorwa cyane no kubona amafaranga yo kugura Kawunga nyuma kwangirwa kongera gutumiza Kawunga muri ibyo bihugu.

Nkuko byatangajwe na Kello Harsama umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ubuhinzi n’ibiribwa (AFA), yavuze ko ibizamini ku ngero z’ibigori byakuwe mu byoherezwa mu bihugu birimo Kenya, kubera ko byagaragaje ko byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bityo baba bahagaritse ifu y’ibigori yoherezwa mu bindi bihugu.

Abasesenguzi batandukanye bavuze ko ririya tegeko rigiye gutera ubukene nubwo rihuza Kenya n’abaturanyi bayo mu bishobora guteza indi ntambara y’ubucuruzi.

Bwana Humphrey Wafula, umushakashatsi w’ubuhinzi, yatangaje ko abaturage batandukanye bo mu gihugu cya Kenya bahura n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibigori keretse leta nishaka ubundi buryo bwo kubafasha kuko iyo urebye usanga ibihugu nka Uganda na Tanzaniya bitanga amasoko akomeye.

Nta giciro batangaje ifu y’ibigori ihagazeho gusa bavuga ko biri mu biribwa bihenze muri Kenya kandi ari byo biryo barya umunsi k’uwundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button