Umugabo ukora urwenya witwa Kevin Hart wari umaze igihe yarabaye paralize kubera accident y’imodoka yakoze mukwa cyenda yavuze uburyo ashimishishwe no kubona umunsi we w’amavuko kunshuro ya 41.
Uyu munsi nibwo uyu munyarwenya wabigize umwuga yasanjyije abantu ifoto ye ngo bibuke ko ari umunsi we w’amavuko kunshuro ya 41, ndetse yishimye cyane ubona atunguwe nokongera kubona umunsi we w’amavuko
Ati: “N’umugisha kandi ndashima Imana kuba nibona mumyaka ya 41, Ndumunyamahirwe kuba nkyiriho ntago hazigera habaho umunsi n’umwe mubuzima bwanjye uzagenda utitaweho kukigero cyiza cy’icyubahiro no gushima“.
Kevin Hart yakoze accident mukwa cyenda umwaka ushize byasabaga kumubaga umugongo n’ururugendo rurerure akorerwa akorerwa massage kugirango agaruke mubuzima busanzwe.
Eniko Hart umugore wa Kevin Hart yamaze umunsi wose yishimira umunsi w’amavuko w’umugabo we ashyira kuri Instagram ye amaphoto menshi yishimira ayo mahirwe.