Amakuru

Kinshasa: Imirwano hagati y’abayisilamu mu murwa mukuru yapfiriyemo umupolisi

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu Murwa mukuru Kinshasa, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umupolisi rwabaye nyuma y’imirwano yabaye hagati y’ibice bibiri by’Abasilamu mu gihe bari mu isengesho ry’irayidi muri stade.

 Nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, Ubu bushyamirane bwatangiye ubwo ibice bibiri by’abayisilamu bisanzwe bitumvikana byari bigiye gutangira isengeso ry’irayidi muri Stade maze abayobozi by’ibyo bice bananirwa kumvikana uko isengeso riraza kugorwa birangira habaye imirwano hagati yabo.

Ubusanzwe abayobozi b’ibi bice by’abayisilamu bari baremeranije ko bagomba kwiyunga ku mugaragaro binyuze mu isengesho ry’irayidi ryagombaga gukorwa ku munsi wejo hashize basoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, gusa ntabwo byaje gukunda kuko ibyari kuvamo kwiyunga byarangiye bibaye imirwano ikomeye ndetse umupolisi ahasiga ubuzima naho abandi benshi barakomereka.

Nkuko amashusho yakomeje kugenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje abapolisi batera ibyuka biryana mu maso hagati muri abo bayisilamu barwanaga nyuma yo kutumvikana, ikindi kandi humvikana n’urusaku rw’amasasu byaraswaga mu kirere hagamijwe gutatanya ibihumbi by’abayisilamu barwanaga hanze ya stade de Martyrs.

Umuyobozi wa polisi mu murwa mukuru Kinshasa witwa Sylvano Kasongo, yavuze ko muri iyo mirwano yabaye hagati y’ibice bibiri by’abayisilamu hapfiriyemo umupolisi umwe aho yishwe amaze gutwika ndetse abantu bagera kuri 46 barakomereka cyane.

Abatanze amakuru y’uko ibintu byagenze, bavuze ko abayobozi babiri b’ibice bisanzwe bihanganye bananiwe kumvikana ku bijyanye n’umuntu wagombaga kuyobora isengesho ryo gusoza ukwezi kwa Ramadhan kuko buri umwe yashakaga kuba ariwe uriyobora.

Amakuru akaba yakomeje avuga ko nyuma y’uko abayisilamu bamwe bavuye kuri Stade de Martyrs, bahise bihuta bajya ku rugo rw’umwe mu bayobozi b’igice kimwe basanzwe batumvikana, maze badukira imodoka ndetse n’ibindi bikoresho batangira kubitwika gusa polisi iza kuhagera iratabara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button