Amakuru

Kubera amakimbirane mu muryango byatumye umugabo yiyahura

Mu murenge wa Kabare uherereye mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 wiyahuye kubera kugirana ibibazo n’umugore we, acyekako uyu mutambukanyi we yaba amuca inyuma akajya kwishimana n’abandi bagabo.

Amakuru dukesha Igihe.com aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 33 witwa Uwiringiyimana Justin, yari amaze iminsi myinshi atameranye neza n’umugore we aho uyu mugabo yiyumvishaga ko umugore we amuca inyuma akajya kuryamana n’abandi bagabo , gusa bikavugwa ko uyu mugabo nta bimenyetso bifatika yari afite.

Uyu mugabo wari utuye mu karere ka Kayonza ngo yiyahuje akoresheje umuti wa Aluminium Phosphide uzwi Tiyoda, bakunze gukoresha bahungiza imyaka kugirango ibisimba bitangiza imyaka, nkuko byatangajwe na Gitifu w’Umurenge wa Kabare.

Gitifu yagize ati “uriya mugabo yiyahiye mu ma saa kumi n’imwe , yari afitanye amakimbirane n’umugore we yavugaga ko ajya amuca inyuma, umugore nawe akavuga ko atari byo ahubwo iyo abonye avuganye n’abandi bagabo ngo ararakara, umugore yamusabaga ko yazabyemeza ari uko yamufashe.”

“ Uyu munsi rero ngo umugore yaje asanga agacupa kabamo umuti bakoresha mu guhungiza imyaka cyangwa mu nyanya kari aho hanze akomeje kureba asanga undi yanyweye wa muti wose, bamujyana ku kigo nderabuzima bamutera serumu batangiye kwandika urupapuro rumujyana mu bitaro bya Rwinkwavu ahita apfa.”

Amakuru dukesha Igihe.com , aravuga ko kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera Uwiringiyimana Justin wahise ujyanwa mu bitaro bya Rwinkwavu ukaba uri gukorerwa isuzuma ryimbitse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button