kubera gukundana byakataraboneka hagati y’umusore n’umukobwa bari bamaranye igihe nkuko amakuru abivuga nyuma bakaza kwangirwa kubana byatumye aba bombi biyahura barapfa.
Amakuru avuga ko aba bombi bangiwe kubana biturutse kuruhande rw’umuryango w’umusore nyuma we n’umukunzi we bafata umwanzuro wo kwiyahura barajyana banasigira urwandiko imiryango yabo
Uyu musore n’uyu mukobwa bose bavuka muri Leta ya Anambra muri Nigeria, bahisemo gupfa aho kugirango babeho batabana.
Inkuru yabaye impamo nuko uyu musore yangiwe kubana akaramata n’umukobwa yakunze bikozwe n’umuryango we nuko nawe ahitamo kubasezeraho.
ubusanzwe sibyiza kwiyambura ubuzima uko byagenda kose, kuko uko wakumva utishimiye uko ibintu bimeze kose byashakirwa undi muti atari uwo kwiyambura ubuzima.