Ubuyozi bwa Rayon sport bwandikiye Ferwafa busaba ko ikipe yabo ariyo yasohokera iguhugu
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport bwamaze gushyikiriza ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, busaba ko ikipe yabo ya Rayon sport ariyo yazasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika y’umwaka w’imikino wa 2020- 2021 iteganijwe gutangira mu Ugushyingo.
Ubusanzwe Ferwafa yamaze gutangaza amakipe abiri azasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika, ariyo Apr fc izakina imikino ya CAF Champions league ndetse n’ikipe ya As Kigali izakina imikino ya CAF Confederation Cup.
Ubuyobozi bwa Rayon Sport bukaba bwamaze kwandikira Ferwafa, busaba ko imyanzuro yose yafashwe Ku makipe azasohokera igihugu yahindurwa igateshwa agaciro , maze Rayon sport akaba ariyo izasohokera u Rwanda mu irushanwa rimwe muri ariya abiri twavuze haruguru.
Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon sport bwanditse bagize bati “Bwana Perezida tunejejwe no kubandikira iyi baruwa kugira ngo tubasabe ko mwadufasha mu guhindura umwanzuro wa Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe wemeje amakipe azaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika, maze ikipe yacu ya Rayon sport akaba ariyo yasohokera igihugu mu irushanwa rimwe muri arya yombi.”
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport bukaba bwatangaje ko butakererewe mu kujuririra imyanzuro yafashwe Ku makipe azasohokera igihugu ndetse biteguye ko Ferwafa izabarenganura maze akaba ari bazasohokera U Rwanda mu mikino nyafurika.
Imikino nyafurika y’amakipe yaba CAF Champions league ndetse na CAF Confederation Cup, yose iteganijwe gutangira mu kwezi Ku Ugushyigo uyu mwaka maze ikazasozwa umwaka utaha mu kwezi kwa Nyakanga, nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) riheruka kubitangaza.