Kwizera Olivier na Issa Bigirimana bamaze gusinyira ikipe ya Rayon sport
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko
yasinyishije abakinnyi babiri barimo umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na Issa Bigirimana.
Issa Bigirimana wakiniye imyaka itanu ikipe ya APR FC mbere yo kuyivamo yerekeza muri Yanga ntiyahirwa ni
ko kugaruka mu Rwanda yerekeza mw’ikipe ya Police FC yakiniraga kuri ubu, biravugwako yahawe miliyoni eshatu z’amafaranga y’urwanda akazajya ahembwa umushahara w’ibihumbi magana ane buri kwezi.
Kwizera Olivier wakiniraga Gasogi United nyuma yo kuva muri Free State stars yo muri afurika y’Epfo, biravugwa
ko yahawe miliyoni 7 Frws kugira ngo asinye umwaka umwe gusa uku gusinya gushobora gukurikirwa n’urubanza kuko umuyobozi wa Gasogi United yari asanzwe akinira KNC yavuze ko yabasinyiye imbanzirizamasezerano y’amasezerano mashya ndetse akanahabwa miliyoni y’amanyarwanda.
KNC yagize ati “ikibazo cya Kwizera nacyumvise muri Media nanatangazwa no kumva nyiri ubwite abivuga. Olivier dufitanye amasezerano dore ko nyuma y’uko ibyo kujya muri Congo byanze twaricaranye yemera ko twakongera amasezerano ndetse anatwaka “avance”. Twarabikoze nubwo twari mu bihe bigoye bya Covid. Ntabwo twigeze tuguriza Olivier biragaragara mu masezerano no mu majwi birahari”.