Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gutanga udukingirizo turenga miliyoni 500 tw’ubuntu ku baturage bayo mu rwego rwo kubafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Guverinoma ya Uganda yabitangaje kuwa Gatatu w’icyi cyumweru dusoza uwo Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yashyikirizwaga udukingirizo miliyoni 100 ku ikubitiro, ikaba yatangaje ko utwo iteganya kwakira twose hamwe turenga miliyoni 500 tugomba kuzaba twakwirakwijwe impande zose z’igihugu bitarenze mu mpera z’uyu mwaka, aho buri muturage wese azajya aduhabwa ku buntu nk’uko byatangajwe na Vastha Kibirige, uzaba ashinzwe iki gikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ati:“Twatanze isoko ry’udukingirizo turenga miliyoni 500 tw’abanya- Uganda kuburyo bazaba baramaze kuduhabwa mu mpera z’uyu mwaka. Icyo dukeneye ni ukongera kubigisha uko agakingirizo gakoreshwa neza.”
Komisiyo ishinzwe kurwanya SIDA muri kiriya gihugu, Uganda AIDS Commission (UAC) mu mwaka ushize yagaragaje ko abaturage ba Uganda batacyumva ibijyanye no gukoresha agakingirizo, kuko imibare yayo igaragaza ko muri 2018 abagakoreshaga bari 24% bavuye kuri 38% bagakoreshaga mu 2000.
Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Jane Ruth Aceng, yatangaje ko banateguye uburyo bwiza bwo kutugeza ku baturage kuko byagaragaye ko hari abagira isoni zo kujya kutwaka abashinzwe kudutanga, minisiteri ikaba yaratangiye gushyira udusanduku ahantu hose hashoboka ku buryo buri wese azajya ajya kukiha igihe agashakiye, hagashyirwaho abashinzwe kugenzura ko twashizemo bagashyiramo utundi.
Iyi minisiteri yagaragaje ko hari impungenge z’uko haramutse hadafashwe ingamba indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zakwiyongera muri iki gihugu, cyane ko umwanya munini usigaye usa n’uwahariwe kurwanya icyorezo cya Covid-19 kimwe no mu bindi bihugu. Ikomeza ishishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko kutishora mu mibonano mpuzabitsina, ariko mugihe bibaye kwikingira (gukoresha agakingirizo) ni ngombwa.