Imikino

Minisiteri ya Siporo yemereye abafana kuzareba imikino ya BAL muri Kigali Arena

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yatangaje ko abafana bifuza kuzareba imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), bazabyemerwa ariko babanje kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus.

Irushanwa rya Africa Basketball League (BAL) rigiye kubera mu Rwanda muri Kigali Arena guhera ku cyumweru tariki ya 16 kuzageza tariki ya 30 Gicurasi 2021, aho biteganijwe ko rizitabirwa n’abafana babyifuza ariko bakazabanza kubahiriza amabwirizwa yashyizweho na Minisiteri ya Siporo.

Nkuko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yavuze ko abafana bifuza kuzakurikira iriya mikino ya BAL bagomba kuzajya babanza kugura amatike hakoreshejwe uburyo bwa online, hakaba harateganijwe amatike y’amafaranga ibihumbi 5,000, 7500 ndetse n’ibihumbi 10,000.

Mbere yo kwinjira muri Kigali Arena umufana wese azajya abanza yipimishe icyorezo cya Coronavirus ndetse yerekane n’icyangombwa kimuranga, ikindi kandi ntabwo abantu bazajya baza kureba imipira bemerewe kugira ikintu binjizamo kijyanye nibyo kurya cyangwa se kunywa kandi bakazajya bashyira intera ya metero ebyiri hagati yabo mu gihe barimo kureba umupira.

Andi mabwiriza ahari nuko kugirango ufashe kwinjira muri Kigali Arena, agomba kuzajya aba yambaye agapfukamunwa neza kandi umuntu wese uzaba agaragaza ibimenyetso byiki cyorezo asabwe kuzajya yigumira iwabo kugirango hatazagira uwanduza abandi iki cyorezo cya Covid-19.

Kigali Arena igiye kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

Iri rushanwa rya Africa Basketball League (BAL) rigiye kubera mu Rwanda ryateguwe ku butanyanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Africa ku bufatanye na NBA, rikaba rizitabirwa n’amakipe 12 yamaze kugabanwa mu matsida ndetse u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’ikipe ya Patriots BBC izakina umukino ufungura irushanwa ku cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, aho izakina n’ikipe ya Rivers Hoopers yo mu gihugu cya Nigeria.

Abafana bemerewe kuzareba imikino ya BAL ariko bagomba kubanza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri ya Siporo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button