Imikino

Rutahizamu Byiringiro League yamaze gusinyira FC Zurich yo mu Busuwisi

Rutahizamu wo ku mpande Byiringiro Lague usanzwe akinira ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yamaze gusinyira ikipe ya FC Zurich yo mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Byiringiro League w’imyaka 21 y’amavuko amaze iminsi mu gihugu cy’Ubusuwisi aho yari yaragiye kwitabira ubutumire bw’ikipe ya Fc Zurich yari yaramuhamagaye ngo ajye gukora igerageza muri kiriya gihugu. Amakuru aturuka muri kiriya gihugu akaba avuga ko uyu musore w’umunyarwanda yatsinze igeragezwa ndetse akaba yamaze no gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Fc Zurich.

Nkuko amakuru ahari akomeje kugenda abivuga, uyu rutahizamu Byiringiro League araza kugaruka mu Rwanda mu minsi ya vuba maze mu kwezi gutaha kwa gatandatu azasubire mu gihugu cy’Ubusuwisi gukomerezayo akazi ke ko gukina umupira w’amaguru mu ikipe ya FC Zurich yamaze kumuha amasezerano y’imyaka itatu.

Byiringiro League amaze iminsi mu gihugu cy’Ubusuwisi mu ikipe ya Fc Zurich

Byiringiro League ni umukinnyi wakomeje kugenda yitwara neza mu ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi cyane cyane mu mikino ya CHAN iheruka kubera mu gihugu cya Cameroon ari nabyo byatumye abengukwa n’ikipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button